IMIKINO Y’IGIKOMBE CY’ISI 2019 MURI RUGBY IRATANGIRA KURI UYU WA GATANU MU BUYAPANI

Imikino y’Igikombe cy’Isi 2019 mu mukino wa Rugby iratangira kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 20/09/2019 kuri Tokyo Stadium, stade iherereye i Tokyo mu murwa mukuru w’Ubuyapani. Umukino wa mbere uzahuza Ikipe y’Igihugu cy’Ubuyapani n’iy’Uburusiya isaa 13h45 ku isaha y’I Kigali.

Amakipe y’ibihugu 20 azitabiri imikino y’Igikombe cy’isi cya Rugby 2019, aturuka ku Mugabane wa Afurika, Uburayi, Amerika ya Ruguru, Amerika y’Epfo, Aziya na Oceania.

Uko buri mugabane uhagarariwe:

Afurika

  1. South Africa
  2. Namibia

Amerika ya Ruguru

  1. USA
  2. Canada

Aziya

  1. Japan

Uburayi  

  1. England
  2. France
  3. Georgia
  4. Ireland
  5. Italia
  6. Russia
  7. Scotland
  8. Wales

 Oceania

  1. Australia
  2. Fiji
  3. New Zealand
  4. Samoa
  5. Tonga

Amerika y’Epfo

  1. Argentine
  2. Uruguay

Igikombe cy’Isi cya Rugby 2019 kizakinirwa mu matsinda ane (4):

Itsinda A

  1. Ireland
  2. Scotland
  3. Japan
  4. Russia
  5. Samoa

Itsinda B

  1. New Zealand
  2. South Africa
  3. Italy
  4. Namibia

Itsinda C

  1. England
  2. France
  3. Argentina
  4. United States
  5. Tonga

 Itsinda D

  1. Australia
  2. Wales
  3. Georgia
  4. Fiji
  5. Uruguay
  6. Canada

Imikino y’igikombe cy’isi cya Rugby 2019 izakinwa mu bihe bitandukanye ku masitade 12 ari yo: Tokyo Stadium yakira abantu 49,970, International Stadium Yokohama yakira 72,327, Shizuoka Stadium Ecopaa (50,889), Hanazono Rugby Stadium (30,000), Fukuoka Hakatanomori Stadium (22,563), City of Toyota Stadium (45,000), Sapporo Dome (41,410), Oita Stadium (40,000), Kumamoto Stadium (32,000), Kobe Misaki Stadium (30,132), Kumagaya Rugby Stadium (24,000), na Kamaishi Recovery Memorial Stadium (16,187). Hazakinwa imikino 48 mu minsi 44, umukino wa nyuma ukazaba taliki ya 02/11/2019 kuri sitade ya Yokohama Stadium.

Igikombe cy’Isi cya Rugby cyatangiye gukinirwa mu 1987, kuva icyo gihe kitirirwa Webb Ellis (the Webb Ellis Cup) kuko ari we watangije Umukino wa Rugby ku isi. Gikinirwa buri myaka ine (4), igiherutse cyabaye muri 2015, mu gihugu cy’Ubwongereza, kegukanwa n’ikipe y’Igihugu cya New Zealand (All Blacks) nyuma yo gutsinda iya Australia ku mukino wa nyuma n’amanota 34-17. All Blacks ifite ibikombe biri biherutse gukinirwa (icya 2015 n’icya 2011), South Africa ikagira icya 2007.

Wakanda hano https://www.telegraph.co.uk/rugby-world-cup/2019/09/18/rugby-world-cup-2019-fixtures-when-start-date-match-schedule/ ukabona uko imikino y’Igikombe cy’Isi cya Rugby 2019 izakurikirana muri rusange.

 

 

 

Rwanda Rugby Federation

The Rwanda Rugby Federation (RRF) as the umbrella organisation that unites the entire rugby fraternity in Rwanda. RRF has been administering, developing and generally organising all rugby activities since 2002, not only through out Rwanda but on the continental level as well. The RRF has since grown further countrywide with over 800 active players, 300 female players, a robust fun club, ardent well wishers and intensive involvement in the development of the game in over 240 schools from all districts in Rwanda not to mention the RRF’s participation in community projects.

X