Umusaruro waranze Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona ya Rugby 2024.

Impera z’Icyumweru zisize hakinwe Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona ya Rugby mu Mwaka w’imikino wa 2024. Izo mpera z’icyumweru zakinwemo imikino itatu, irimo ibiri yakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, n’undi wakinwe ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2024.

Imikino yakinwe ku wa Gatandatu, harimo umukino  wakiniwe mu Karere ka Rwamagana wahuje Rwamagana Hippos RFC  yari yakiriye Ikipe ya Kigali Sharks RFC.

 

Umusifuzi n’abakapiteni b’amakipe yombi mbere y’umukino wahuje Rwamagana Hippos RFC na Kigali Sharks RFC. 

Uyu Mukino wakiniwe mu Kibuga cya Bihembe, warangiye Kigali Sharks iwegukanye ku ntsinzi y’amanota 70 kuri 06 ya Rwamagana Hippos RFC.

Uretse uyu mukino, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ku kibuga cya Camp Kigali, Ikipe ya Lions De Fer yari yakiriye Ikipe ya Burera Tigers RFC. Uyu Mukino warangiye Lions De Fer RFC ihacanye Umucyo, kuko yawegukanye ku ntsinzi y’amanota 88-10.

Lions De Fer RFC Scrum half Ikorukwishaka Patrick  atera  conversion.

Tariki ya 21 Mata 2024, Imikino y’Umunsi wa gatatu yakomereJe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu.

Muri aka Karere, ku Kibuga cya Gitisi, Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri rya Gitisi TSS yari yakiriye Ikipe ya Resilience yo mu Karere ka Rusizi.

Uyu Mukino wari injyanamuntu, warangiye Resilience RFC  iwegukanye ku kinyuranyo cy’amanota Atatu gusa, kuko yawutsinze ku manota 11 ku 08 ya Gitisi TSS.

Nyuma y’iyi mikino, Ikipe ya Lions De Fer RFC iyoboye itsinda rya mbere n’amanota 10, mu mikino ibiri imaze gukina.

Lion De Fer RFC iyoboye itsinda rya 1

Muri iri tsinda, Umwanya wa kabiri ufitwe n’Ikipe ya Kigali Sharks RFC  n’ayo ifite Amanota 10, mu mikino ibiri imaze gukina.

Ikipe ya Kamonyi Pumas iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 04 mu mikino ibiri imaze gukina, umwanya wa kane ufitwe n’Ikipe ya Rwamagana Hippos n’inota 01 mu mikino ibiri imaze gukina, mu gihe Ikipe ya Burera Tigers ari iya nyuma muri iri tsinda n’ubusa bw’amanota mu mikino ibiri imaze gukina.

Itsinda rya kabiri riyobowe n’Ikipe ya Resilience n’amanota 08 mu mikino ibiri imaze gukina, GItisi TSS iyigwa mu ntege n’amanota 05 mu mikino ibiri imaze gukina, mu gihe Ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, UR Grizzlies isoza iri tsinda n’amanota 02 mu mikino mikino ibiri yakinnye.

Mu gihe imikino yo muri iri tsinda rya kabiri yagannye ku musozo, Ikipe ya Resilience RFC yamaze gukatisha itike y’Umukino wa nyuma, aho itegereje kumenya izazamuka ari iya mbere mu Itsinda rya mbere bagahurira ku Mukino wa nyuma (Finale).

Resilience RFC Iyoboye itsinda B ndetse yamaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma (Finale)

Mu gihe Ikipe ya Gitisi TSS yabonye Itike yo kuzahatanira umwanya wa Gatatu n’Ikipe izazamuka ari iya Kabiri  mu Itsinda rya mbere.

Nyuma y’uyu munsi wa Gatatu, Umunsi wa Kane uzakomeza mu mpera z’Icyumweru ku wa  27 Mata 2024, ku Kibuga cya Mbizi mu Karere ka Kamonyi, Ikipe ya Kamonyi Puma RFC izakira Ikipe ya Burera Tigers RFC ku Isaha ya saa 13:00, mu gihe kuri uwo Munsi, Ikipe ya Lions De Fer RFC izakira Rwamagana Hippos RFC uyu mukino uzakinirwa ku Kibuga cya Camp Kigali  guhera saa 14:00.

Rwanda Rugby Federation

The Rwanda Rugby Federation (RRF) as the umbrella organisation that unites the entire rugby fraternity in Rwanda. RRF has been administering, developing and generally organising all rugby activities since 2002, not only through out Rwanda but on the continental level as well. The RRF has since grown further countrywide with over 800 active players, 300 female players, a robust fun club, ardent well wishers and intensive involvement in the development of the game in over 240 schools from all districts in Rwanda not to mention the RRF’s participation in community projects.

X